APPLY FOR A SCHOLARSHIP


1. IBISABWA KURI SCHOLARSHIP
94HI STUDIO iramenyesha abifuza kwiga umwuga wa cinema, ko iri gutanga ubufasha ku bifuza kwiga muri 94Hi Film School, mu cyiciro kimara amezi 3.

• Kwandika ibaruwa isaba Scholarship mu cyongereza
• Kuzuza Form ukura kuri Website yacu ukayizana kuri 94Histudio Office
• Kwandika ibaruwa isaba scholarship
• Kuzana amafoto abiri
• Kuba uri umunyarwanda
• Kuba utari munsi y’imyaka 20 kandi utarengeje 30
• Kuba ubasha kuboneka kuva saa mbiri kugera saa saba
• Kuba ushobora kubona itike ikuzana ku ishuri Gikondo

2. IBISABWA KU NDIRIMBO 20 Z’icyunamo

94HI STUDIO iramenyesha abahanzi bose ko iri gutanga ubufasha ku bantu bafite indirimbo z’icyunamo. Umuhanzi wifuza ubwo bufasha bwo gukora iyo ndirimbo arasabwa ibi bikurikira.

• Kwandikira ibaruwa 94Hi studio isaba gukorerwa indirimbo
• Kuba indirimbo ashaka gukora itarigize ikorwa mbere
• Kuba ufite indirimbo yanditse mu magambo
• Kuba azi kuririmba mu kinyarwanda
• Kuba indirimbo irimo ikinyarwanda gisobanutse
• Kuba nyirindirimbo yemera gukorerwa Melodie ijyanye n’icyunamo
• Kuba atari ubwambere aririmbye
• Kuba yemera ko indirimbo yazakoreshwa mu cyunamo

open this document to see Application form of Scholarship

PDF - 293 kb
An application form for Scholarship